Mado Okoka Esther, umuhanzikazi mu muziki wa Gospel utuye i Burayi mu gihugu cya Danmark, yahuje inganzo na Ada Claudine utuye i Rubavu mu Rwanda, bakorana indirimbo "Ari muri twe" ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Mado Okoka Esther, umuhanzikazi mu muziki wa Gospel utuye i Burayi mu gihugu cya Danmark, yahuje inganzo na Ada Claudine utuye i Rubavu mu Rwanda, bakorana indirimbo "Ari muri twe" ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Indirimbo "Ari Muri Twe" ya Mado na Ada yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024 mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheli aho abakristo bose baba bazirikana ivuka rya Yesu Kristo, akaba ari ibirori bikomeye biba buri mwaka tariki 25 Ukuboza.
Abahanzikazi bahuje icyita rusange cyo kuba ari abahanga byahamye mu nyandikire ndetse no mu miririmbire, Mado Okoka na Ada Claudine bafashije abakristo kwinjira muri Noheli binyuze mu ndirimbo bakoranye "Ari muri twe" ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mado Okoka yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kwibutsa abemera Kristo ko "yazutse kandi ko ari muri twe". Yongeyeho ati "Mbifurije kuryoherwa n'umwana twahawe kandi mbasaba kumwumvira".
Ku bijyanye no kuba iyi ndirimbo yarayiririmbanye na Ada, yavuze bakoranye umurimo w'Imana cyane i Rubavu muri Zion Temple igihe kirekire kandi "ikirenze turi inshuti magara, ni umumama ukunda Imana n'abantu ndetse ambera urugero rwiza mu gakiza n'ubu ndi inaha mu burayi".
Mado Okoka Esther yatangiye kuririmbira Imana afite imyaka 6 gusa y'amavuko. Mu rugendo amazemo igihe nk'umuhanzikazi wigenga, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo "Twarahiriwe", "Ntuma", "Nzateranya" na "Iriba".
Aherutse gusaba abaramyi bagenzi be kureka kwibanda aho bari gusa, abasaba kugera n'ahandi babwiriza abantu ubutumwa bwiza kuko bishoboka cyane ko abo babwirije bari hafi yabo bashobora kuba barumvise Kristo. Ati: "Tubeho ubuzima bugendana urupfu rwa Yesu kugira ngo tugendane Kristo wapfuye ku bwacu".
Mu myaka itanu iri imbere ni ukuvuga muri za 2029, Mado Okoka avuga ko azaba ari ku rwego rwiza mu muziki wa Gospel, kubera ko yizera neza ko hari inararibonye yisumbuye azaba amaze kugira bitandukanye n'uko uyu munsi bimeze kuko asa nk'aho akiri gutangira.
Mado Okoka ukora umuziki ashyigikiwe cyane n'umuryango we by'umwihariko umugabo we Alain Kinzamba umuba hafi cyane, yizera ko binyuze mu muziki akora usingiza Imana, hari benshi bazagaruka kuri Yesu Kristo nk'uko ariyo ntego nyamukuru yasigiye abizera.
Ada Claudine uzwi nka Mama Keza wakoranye indirimbo na Mado Okoka, ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi mu ndirimbo zafashe bugatwe imitima y'abatari bacye, zirimo; 'Nkwiye kujyayo', 'Iby'Imana ikora', 'Data arihagije', 'Tuzafatanya n'ibizima', n'izindi.
Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y'amazina ye atatu). Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y'amavuko muri korali y'abana muri Kiliziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y'abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.
Mado Okoka yakoze indirimbo ya Noheli yise "Ari Muri Twe"
Mado Okoka yageneye impano ya Noheli abakunzi b'umuziki wa Gospel
Ada Claudine ukorera muzika mu Karere ka Rubavu yahuje inganzo na Mado Okoka
Mado Okoka avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego rwiza mu muziki
REBA INDIRIMBO NSHYA "ARI MURI TWE" YA MADO OKOKA FT ADA CLAUDINE
TANGA IGITECYEREZO